in

RIP Nayebare: Umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza yapfuye arimo akora ikizamini

Umukobwa wari umunyeshuri muri Kaminuza witwa Audrey Nayebare, wigaga muri Kaminuza ya Kabale yo muri Uganda, yaje gufatwa n’uburwayi butunguranye ubwo yari mu kizamini ndetse bimuviramo urupfu.

Amakuru atangwa n’iyi kaminuza avuga ko Audrey Nayebare wigaga mu mwaka wa mbere ibijyanye na ‘Arts in Social Sciences’, ku wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza mu 2023, ubwo Audrey Nayebare n’abandi bari mu kizamini, uyu mukobwa yaje kugira ikibazo cyo guta ubwenge ikizamini akigeze hagati.

Iki gihe ngo yahise asohorwa mu cyumba cyaberagamo ikizamini, ajyanwa hanze kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze ariko ibintu birushaho kuba bibi.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kabale ariko aza kwitaba Imana ubwo hari hagishakwa uburyo bwo kumwohereza ku bindi bitaro byashoboraga kumufasha.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana yapfiriye muri sitade ubwo umukino wari urimbanyije ugeze ku munota wa 17 maze umusifuzi ahita afata icyemezo cyo kuwusubika

Yasutse amarira ari imbere ya Nyina ndetse na mushiki we! Hagaragaye amashusho y’umuhanzi The Ben wagiye gusenga ari kumwe n’abagize umuryango we maze aririra ku ruhimbi mu rusengero – VIDEWO