in

Yarasebye: umugore yabuze aho akirwa ubwo yohererezaga umuhungu we ubutumwa ngo aze baryamane papa we ntahari

Umugore wubatse utatangajwe amazina, bigaragara ko yibeshye yoherereza umwana we w’umuhungu witwa Karabo ubutumwa arimo gutumira umugabo ajya aryamana na we.

Mu butumwa Karabo yakiriye, harimo aho uyu mugore asaba inshoreke ye ko yaza mu rugo, kuko umugabo we n’abana bose bagiye kujya ahitwa Limpopo gushyingura umwe mu bantu bo mu muryango bapfushije.

Uyu mugore yagiraga ati ” Wiriwe mukundwa, ngufitiye amakuru meza. Umugabo n’abana bose bagiye kujya gushyingura muri Limpopo. Ubu bivuze ko wikendi ari iyacu muri uru rugo. Ntabwo ushaka kuza ngo twongere tugerageze?”

Umuhungu we ati ” Ariko se mama bimeze bite? uravuga ibiki? Ubu butumwa bwari ubwanjye?”

Uyu muhungu mu kiganiro cya Whatsapp abaza nyina ibibaye, nyina agashaka kumubeshya ngo ni telefone ibyiyandikiye, iranabyohereza gusa umwana akamuhakanira. Ati ” Ntungire injiji. Ni gute telefone yabyandika ntibibemo n’ikosa na rimwe?”

Uyu mubyeyi ati ” Karabo rwose ndakwinginze bisibe ubyibagirwe, ntubwire papa wawe ibyabaye, uhite unabyibagirwa.”

Uyu mubyeyi asaba umuhungu we kuba aretse abakaza kubivuganaho agarutse mu rugo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Se umubyara yamukoreye biteye agahinda

Umugabo wari wakoze ubukwe yerekanye uko azajya yuzuza inshingano z’umugabo mu bubiri imbere y’abantu (Videwo)