in

Yamukinnyemo agapira: Amashirakinyoma ku makuru avuga ko Platin yatandukanye n’umugore we

Mu minsi yashyize, Yegob twabagejejeho inkuru ivuga ko byavugwaga ko umuhanzi Platin yaba yaratandukanye n’umugore we, gusa ntabwo hari hakamenyekanye neza impamvu.

Kuri ubu amakuru twamenye ni uko Platini ubwo yari amaze igihe abana n’umugore we bishimanye ndetse banishimira ubuzima banyuranyemo, byaje kuzamo kidobya ubwo yahamagarwaga na telephone y’umusore wamubwiraga ko umwana baherutse kwibaruka atari uwe ahubwo ari uwuwo musore uhamagaye.

Ubwo Paltin yagize ngo ni byabindi by’abasitari bateshwa umutwe, gusa uwo musore yarongeye aramuhamagara maze abimubwiye bwa kabiri, Platin agisha inama inshutiye maze imugira inama yo kujya gupimisha ADN.

Uwo musore yabwiye Platin ko mbere yo gushakana n’umugore we Olivia, uyu musore yamuteye inda, maze abimubwiye abyamaganira kure bitewe n’uko yari amuzi, ndetse kandi ngo atari aniteguye guhita arera umwana, aramuhakanira.

Yakomeje amubwira ko Olivia ngo ni uko yaryamanaga nabo bombi, ubwo umugore yahisemo kubwira Platini ko yamuteye inda, maze we yanga kumukoza isoni ari nabwo bahise bapanga ubukwe huti huti kugira ngo abyare bari kumwe (niba mwibuka neza, uyu mugore wa Platin yakoze ubukwe atwite)

Platin akimara kubyumva byose yacunze umugore yagiye mu kazi maze afata umwana, abwira n’iyo nshuti ye ndetse abwira n’uwo musore uvuga ko umwana ari uwe bombi bajya gupimisha ibizami bya ADN maze asanga umwana nta sano na rito afitanye na Platin ahubwo 99.9 ari uwuwo musore.

Ubwo Platin yabaye nk’ukubitwa n’inkuba maze ntiyigera abibwira umugore we kuko yiteguraga kujya gutaramira muri USA, umunsi wo kujya USA warageze ubwo aragenda ndetse na madamu amuherekeza i Kanombe.

Gusa Platin ubwo yari ari USA, umugore yaje guhamagarwa n’umuganga wo kuri byabitaro Platin yagiye gukoresherezaho ADN maze amubwira ko yahabonye umugabo we ari kumwe n’abandi bantu.

Ubwo Olivia nk’umuntu wicyekaga yahise asaba uwo muganga kumurebera icyo baje gukora, muganga arebye agwa kuri byabisubizo bya ADN. Nuko umugore amenya ko kabaye niko gufata utwangushye ariyirukana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese ubu intabire urayibagiwe aka kanya! Dj Briane yatangaje abantu ubwo yavugaga intabire icyo aricyo

Nyina w’umuntu ni ikitonderwa! Umwana yatemaguye ise amuziza gukubita nyina