in

Yakuye benshi mu rujijo, Rihanna yahishuye impamvu atarerekana umwana we cyagwa ngo atangaze amazina ye kugeza magingo aya

A$AP Rocky n’muhanzikazi Rihanna bamaze amezi hafi 8 bibarutse imfura yabo bahishuye impamvu batarereka umwana wabo cyangwa ngo batangaze amazina ye.

Ugusama kwa Rihanna ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane hirya no hino ku Isi, muri uyu mwaka wa 2022. Kuva muri Gashyantare yatangaza ko akuriwe ndetse yenda no kwibaruka umwana w’umuhungu, amafoto ye mu myambarire idasanzwe yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batangariraga imyambarire ye mu gihe akuriwe.

Taliki 13 Mata nibwo byatangajwe ko Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bibarutse imfura yabo y’umuhungu, gusa ntibigera bamwerekana kugeza magingo aya.

Mu kiganiro Rihanna yagiranye n’ikinyamakuru The Washington Post, yatangaje impamvu yamuteye kugira ibanga umwana we ati: “Ntabwo turageza igihe cyo kwerekana umwana wacu”.Rihanna yakomeje agira ati: ”Kubyara kwanjye ni ikintu nashatse ko kiguma hagati y’umuryango wacu. Ndifuza ko ibihe bya mbere by’umwana wanjye biguma hagati yacu, kuko nifuza ko bizamubera urwibutso rwiza. Mujya mubona iyo umusitari yerekanye umwana we atangira nawe kujya muri iyo si, kandi ntabwo biba ari ngombwa. Sinifuza kubona umwana wanjye abantu bamuvugaho. Abantu bose siko bagira urukundo, hari igihe namwerekana bamwe bakamuvugaho ibintu bibi”.

Ibi abitangaje kandi mu gihe umukunzi we A$AP Rocky yari aherutse kuvuga ko yifuza ko umwana we na Rihanna yaguma ari ibanga ryabo n’umuryango wabo, mu rwego rwo kumurinda.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ubyibushye cyangwa unanutse cyane umva neza ubu butumwa burakureba

Nyuma ya Miss Umunyana Shanitah hari undi mukobwa wegukanye ikimba ry’ubwiza uri gutabariza guhabwa ibihembo yatsindiye