in

Niba ubyibushye cyangwa unanutse cyane umva neza ubu butumwa burakureba

Harabantu benshi bati:”Ese ni ryari bavuga ko umuntu ananutse cyane,kunanuka cyane,umuntu abanganiki,abareshya ate”.N’iki cyakwereka ko umuntu ananutse cyane ku buryo wavuga ko bikabije,muri iki gihe abantu benshi bajya bavuga ko bahangayikishijwe n’umubyibuho ukabije ariko hari n’abagira ibiro birenze urugero bikaba biri munsi y’ibyo umuntu yakenera,ariko ibihangayikishije muri iki gihe n’ukubona umuntu abyibushye cyane,abanyarwanda bamenyereye ko iy’umuntu abyibushye abafite ubuzima bwiza,arya neza,aba heza cyangwa se ari umuntu wayashikiriye,nyamara abahanga bavuga ko ashobora kuba ar’uburwayi burushora kuba bunaturuka ku mirire mibi,ni ho uzasanga abantu bavuga bati:”Barwaye za Diyabete,umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse n’izindi ndwara zikunze kwibasira abantu bafite umubyibuho ukabije, Ushobora kubyibuha cyane ar’uko urya neza cyangwa se warashyikiriye amafaranga urumukire n’ubwo hari n’abantu bayafite bafite ikibazo cyo kuba bananutse.

Icyo nshaka kugarukaho abahanga bari kutubwira n’ukumenya ngo ni ryari, umuntu ananutse cyane, abanyarwanda n’ubwo bamenyereye ibyo tumaze kubabwira nyamara,impuguke mu by’ubuzima zivuga ko hari ibipimo byagenwe,uy’umuntu abari hejuru abafite ikibazo,ni kimwe nuko iyo umuntu abiri munsi abatifashe neza n’ukuvuga ko aba bantu bombi bababafite ibyago byo guhura n’indwara zitandura, umuvuduko w’amaraso,Diyabete cyangwa se indwara z’umutima, ushobora kuba uri hejuru y’umubyibuho, ushobora kuba uri hasi y’ukabije, ushobora kuba unanutse bikabije cyangwa se ushobora kuba uri hejuru yo kubyibuha uko umubyibuho wagenwe,niba ufite uwo mubyibuho uri mubyago guhura n’izo ndwara,baratubwira y’uko umuntu unanutse ni wawundi ufite cya BMI kiri munsi ya 18.5 BMI mu ndimi z’amahanga n’ibyo bita “Body Mass Index” n’uburyo bukoreshwa mu kureba niba umuntu afite umubyibuho ujyanye n’uburebure afite,niba ibiro bye bijyanye n’uburebure bwe neza neza bavuga ko uwo muntu ari mu kigero kiza kitamushyira mu kaga ko guhura n’indwara iyariyoyose ishobora guturaka ku mibereho mibi.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bushali na Clapton Kibonke bakomeje guha isomo ry’uko abagabo bafite abana bwakiye kubaha urukundo

Yakuye benshi mu rujijo, Rihanna yahishuye impamvu atarerekana umwana we cyagwa ngo atangaze amazina ye kugeza magingo aya