Ni inkuru itangaje y’umugabo wahagaritse ubukwe igitaraganya kubera ko uwo bari bagiye kurushinga yamusanganye iphone 13 pro max akanga kumubwira aho yayikuye.
Umugabo wo muri Zambia yahagaritse ubukwe kubera ko uwo bari bagiye kurushinga yanze kwerekana uwamuhaye iPhone 13 Pro Max yari afite.
Ni mugabo ukomoka ahitwa Lundazi ngo yahisemo guhagarika ubukwe bwe n’umukunzi we kubera ko umukunzi we yahawe impano ya telefone ihenze n’umuntu atazi.
Uyu mugore ngo yakiriye iPhone 13 Pro Max nk’impano,maze umukunzi we abimenye, ahita amubaza uwayimuhaye, ariko yanga kumumubwira bituma havuka amakimbirane.