in

« Turagukumbuye Yvan » – Uncle Austin yavuze amagambo akomeye mu gihe hashize ukwezi Yvan Buravan yitabye Imana

 

Ku ya 17 Kanama 2022 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye yavugaga urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan yababaje benshi ndetse ikanashengura imitima y’abantu bose bari bazi Yvan ndetse n’abafana be muri rusange. Kuri uyu wa 17 Nzeri 2022, ukwezi kuruzuye neza umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana.

Umuhanzi Uncle Austin (umwe mu ncuti z’akadasohoka za Yvan Buravan) yavuze amagambo akomeye mu gihe hashize ukwezi Umuhanzi Burabyo Dushime Yvan (Buravan) yitabye Imana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Uncle Austin yashyize hanze amwe mu mafoto agaragaza aho yari kumwe na Yvan maze ayaherekesha amagambo agira ati « The Memories we created with you are now priceless. We miss you Yvan, I miss you Man ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Urwibutso twasigiwe nawe ubu ni urw’igiciro. Turagukumbuye Yvan, ndagukumbuye Mugabo ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa FC Barcelona yatutse bikomeye Cristiano Ronaldo

Yahagaritse ubukwe bagiye mu rusengero kubera umukunzi we yanze kumubwira uwamuhaye iPhone 13 pro max