in

Adil Mohamed yavuze umubare w’ibitego bagomba gutsinda US Monastir

Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed yatangaje ko agomba gukoresha uburyo gakondo bwa APR FC ikoresha kugirango akuremo US Monastir.

Mu kiganiro Adil Mohamed yahaye abanyamakuru bajyanye na APR FC muri Tunisia yatangaje byinshi agomba kwitaho kugirango ikipe ye ibashe gukomeza kandi itsinze US Monastir.

Yagize Ati ” Monastir yiteguye gukomeza, kandi nibyo barimo gushaka. Yego gukomeze nicyo cyingenze, gusa twe icyadufasha nuko twatsinda igitego 1-0 kandi tugakomeza gukomera mu mutwe, tugakomeza kuba mu mukino inambwe ku nambwe tuzabigeraho. Tekenike nzakoresha ni gakondo yacu APR buri munsi ikina umupira isatira. Ariko tugomba kuzuzanya mu nzego zose uburyo tugomba gusatira biturutse muri ba myugariro ndetse n’uburyo tugomba kugarira duturutse muri ba rutahizamu.”

Uyu mutoza yakomeje avugako afite icyizere kandi hamwe n’imana byose birashoboka cyane.

“Twifitiye icyizere, nibwo bwa mbere twari dutsindiye umwarabu I Kigali. Tugomba gukomeza icyo tugatsindira umwarabu kubutaka bwe hano muri Tunisia nubwo bitoroshye. Turimo kuganiriza abakinnyi, APR FC ifite ubushobozi bwo kubikora kandi ni bakuru bafite ubunararibonye hamwe n’imana kuri iki cyumweru birashoboka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
MUTAGATIFU
MUTAGATIFU
1 year ago

Ikinyarwanda muracyishe rwose
Umunyamakuru wandika Inambwe aho kwandika intambwe yize he Koko?

Yahagaritse ubukwe bagiye mu rusengero kubera umukunzi we yanze kumubwira uwamuhaye iPhone 13 pro max

Uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba (Amafoto)