in

Yagiye Dubai ateze moto: Umubyinnyi w’umunya-Rwanda yavuye muri BK Arena atarwiyambitse atega moto yerekeza i Dubai

Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver nyuma yo gutaramira abitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo Kendrick Lamar muri BK Arena, yahavuye yihuta, atega moto imujyana ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Sherrie Silver n’ababyinnyi be nubwo batanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo , umutima wabo ntiwari hamwe dore ko bagombaga kuva ku rubyiniro bahita berekeza i Dubai.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Sherrie Silver yisanze asigaranye iminota 15 gusa ngo abe ageze i Kanombe ku kibuga cy’indege.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwa X yagize ati “Dusoje igitaramo cya Kendrick , tugiye kwerekeza i Dubai , gusuzumwa birarangira mu minota 15 gusa.”

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Mu buryo bwihuse Sherrie Silver n’ababyinnyi bari kumwe barimo Saddie Vybez, bahise bafata moto berekeza i Kanombe ngo indege itabasiga.

Ku bwa mahirwe bagezeyo basanga indege itarabasiga , gusa nyuma yo kwiruhutsa basanze umwe muribo witwa Saddie Vybez yasize ibikapu bye muri BK Arena.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi biyambajwe na Kendrick Lamar bamufasha ku rubyiniro , aho babyinnye imbyino z’umuco nyarwanda mu buryo bwanyuze abari muri iki gitaramo.

Abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Zuchu wo muri Tanzania, Bruce Melodie, Ariel Wayz mu gihe umuziki wavanzwe na DJ Toxxyk.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Muri iki gitaramo Sherrie Silver n’abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation baririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo izigaruka kugunda cyane Afurika.

PUB: Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by’ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n’aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w’amahumbezi.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwita Camavinga! Umwana wa Iradukunda Liliane ku myaka ye 15 ari gukina muri Canada kandi vuba araza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Abakozi ba RIB 16 bakiriye ruswa ingana na Milioni 4.527.500RWF