in

‘Yabigize akamenyero’ Umusore yatawe muri yombi nyuma y’ibyo yakoreye umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure 

‘Yabigize akamenyero’ Umusore yatawe muri yombi nyuma y’ibyo yakoreye umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure

Umusore w’imyaka 24 wo mu kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, yatawe muri yombi azira gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 nk’uko ababyeyi b’uwo mwana babivuga, uwo musore n’umukobwa bakaba bari bamaranye iminsi ibiri babana mu nzu y’uwo musore.

Uwo musore yafashwe ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, atabwa muri yombi nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

Ababyeyi b’uwo mukobwa batuye mu Murenge wa Shingiro muri Musanze bashyira amakosa kuri uwo musore ngo washutse umwana wabo kugeza ubwo amugira umugore atujuje imyaka y’ubukure.

Abo babyeyi bavuga ko umukobwa wabo afite imyaka 16, mu gihe uwo mukobwa we avuga ko afite imyaka 18, akaniyemerera ko yashatse umugabo kuko asanga nta mpamvu n’imwe ngo yamubuza gushakana n’uwo musore.

Uwo musore yatawe muri yombi biravugwa ko yari aherutse kumara imyaka itatu afungiye muri gereza ya Ruhengeri, azira na none icyaha cyo kubana n’umukobwa w’imyaka 16 nk’umugore n’umugabo

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umenye imyaka afite watungurwa: Reba amafoto ya Alliah yavuze imyaka afite ndetse n’igihe abagabo bakuze batangiye kumutereta – AMAFOTO

Ubwiza ni gakondo y’abagize umuryango wabo! Kate Bashabe yagaragaye ari kumwe n’abavandimwe be nabo bafite ubwiza buhebuje – VIDEWO