in

Yabazaniye amasake 4 none agiye gusubiranayo icyangombwa kigiye kumuhindurira ubuzima: Ubuyobozi bwa RBA bwituye ineza Tuyisenge Aimable wazaniye inkoko nk’impano yageneye abanyamakuru b’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 nibwo umuturage witwa Tuyisenge Aimable wavuye i Rusizi azaniye inkoko abanyamakuru 4 bakora ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda.

Aimable yavuze ko kubera urukundo akunda Axel Rugangura, Kwizigira Jean Claude, Reagan Rugaju na Ruvuyanga yabahaye impano y’inkoko z’amasake buri wese imwe.

Nyuma y’iki gikorwa, ubuyobozi bwa RBA bwashimiye Tuyisenge Aimable wagize uyu mutima maze bumubaza ikintu yifuza kugira ngo arusheho gutera imbere.

Aimable yavuze ko ashaka uruhushya rwo gutwara moto (Category A), ubuyobozi bwa RBA bwahise bumushakira ishuri rigiye kumwihisha mu gihe gito akaba ari gutwara moto muri Kigali kuko ubu ari kuba Gahanga Kicukiro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa witwa Mugisha wakoraga akazi ko mu rugo yagiye kuhava asiga abasahuye bagirago batewe n’ibisambo – videwo

AMASHUSHO: Umuhanzi Okkama yagize isabukuru y’amavuko ahita ajya iwabo ku ivuko ajya kuyisangira n’abana bakuranye