in

Wenda yari no gukina muri PSG none kure yageze ni muri Tanzania! Migi wasoje ruhago aricuza kuba yarumviye ibitekerezo bipfuye bya Haruna Niyonzima akitesha amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere mu Bufaransa

Wenda yari no gukina muri PSG none kure yageze ni muri Tanzania! Migi wasoje ruhago aricuza kuba yarumviye ibitekerezo bipfuye bya Haruna Niyonzima akitesha amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere mu Bufaransa.

Migi ngo ikintu yicuza mu buzima bwe ni uko yigeze kumvira Haruna Niyonzima bigatuma ava mu Bufaransa aho bari bagiye gukora igeragezwa kandi baritsinze.

Yagize ati”Mu buzima nicuza byinshi ariko cyane cyane mu mupira w’amaguru nicuza kuba hari igihe nigeze kujya gukora igeragezwa hanze njye Haruna Niyonzima mu Bufaransa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa(ubu iri mu cya kabiri), dukora igeragezwa turaritsinda baratubwira ngo ni byiza ariko batubwira ko igihugu cyacu kitazwi mu mupira w’amaguru ko turi butangirire mu bana b’imyaka 17 na 18.”

“Icyo gihe batangiye kutwereka aho tuzaba n’uburyo tuzatangira kwiga ariko bitewe n’imyumvire Haruna yari afite avuga ngo turi bakuru ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire i Kigali, dufata umwanzuro wo kugaruka i Kigali barimo kunyinginga bambwira ngo ndakina umwaka 1 cyangwa 2 duhite tukuzamura mu ikipe nkuru, icyo gihe nagendeye ku bitekerezo bya Haruna dufata indege tugaruka i Kigali, ubu ndatekereza iyo nza kwihangana mba ndi mu bakinnyi wenda barimo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.”

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu rutahizamu ninde uzamuhagarika muri Africa? Hagiye hanze amashusho y’ukuntu rutahizamu wa APR Fc, Victor Mbaoma Chukwuemeka yavunderezaga ibitego mu izamu rya Marine Fc – VIDEWO

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwo mu Rwanda ruri ku isonga mu kwambara imyambaro udahwitse