in ,

Weekend irageze! Dore zimwe muri filime wareba niba uri umukunzi wazo

Weekend yageze, niba wabonaga ishobora kukubera ndende, ntugire ikibazo kuko twaguteguriye zimwe muri filime zagufasha kuryoherwa no kurwanya irungu.

Uri umukunzi wa filime? Niba ari yego, buri wa gatanu Yegob igiye kujya ikugezaho filime wareba muri weekend bityo nta kibazo ukwiye kugira kijyanye nicyo uribukore muri weekend kuko Yegob irahari kugirango igufashe kuguhitiramo filime zikumara irungu.

Tugiye kubagezaho urutonde rwa filime 5 ushobora gushaka ukareba muri iyi weekend maze ibintu bigakomeza kuba uburyohe.

1. The Tinder Swindler

Iyi ni filime yasohotse tariki 2, 2022 ikaba iri mubwoko bwa “Crime& Documentary”. Ntago byoroshye kubona urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Iyi filime ivuga ku mugore witwa Cecilie wahuye n’umusore urya abana w’umukire bahuriye ku rubuga rwa ‘Tinder’ rujyaho abashaka abakunzi. Cecilie yaje kubona ko uyu musore ari we w’inzozi ze, gusa inzozi zaje kuba mbi igihe yasangaga uwo yita umukunzi we ahubwo ari umutubuzi ruharwa ndetse abimenya yaramaze kumucucura utuntu twose. Cecilie nyuma yo kumenya ko atari we wenyine watuburiwe, we na bagenzi be bafashe gahunda yo kwihorera kuri wa musore. Byinshi birenze , shaka iyi filime yitwa “The Tinder Swindler”.

2. Confession

Tariki 31 Mutarama 2022 nibwo iyi filime yasohotse ikaba iri mu bwoko bwa “Action& Thriller”. Ubwo Padiri yari ari gusoza imirimo ye ku mugoroba mu rusengero, yatunguwe no kubona umugabo yinjiye avirirana amaraso ndetse n’imbunda mu ntoki, uwo mugabo nta wundi ni Victor wahise ategeka Padiri ko amwumva maze akicuza ibyaha, ibi byatumye yibuka byinshi yari yaribagiwe mu hahise. Reba iyi filime usobanukirwe birenzeho.

3. Redeeming Love

Iyi filime yasohotse tariki 21 Mutarama 2022 ikaba iri mu bwoko bwa “Drama/History/Romance. Iyi filime ikaba ishingiye ku gitabo cyakunzwe cyane cya Francine Rivers, Redeeming love ni inkuru y’urukundo rutangaje. Angel wari waragurishijwe mu buraya ari umwana, yaje kurokoka urwo rwango mu 1850 muri California. Nyuma yaje gukundwa n’umusore witwa Michael Hosea, amenya ko nta bikomere urukundo rudashobora komora. Ufite umukunzi? Gura injugu ubundi umutumire, iyi ni filime nziza yo kurebana nawe

4. The In Between

Iyi ni filime yasohotse tariki 11 Gashyantare 2022 ikaba iri mu bwoko bwa “Drama/Romance/Sci-fi. Nyuma yuko impanuka ihitanye umukunzi we. Umukobwa muto witwa Tessa yaketse ko umukunzi we witwaga Skylar ashaka ko bagumya guhura nubwo ari kuyindi si. Shaka iyi filime urebe uburyo Tessa yagerageje kuvugisha umukunzi we kugirango urukundo rwabo rugire iherezo ryiza.

5. The Ice Age Adventures Of Buck Wild

Abakunzi ba Animation movies namwe ntago twabibagiwe. Iyi ni filime yasohotse tariki 28 Mutarama 2022. Mugihe Buck, Crash na Eddy bageragezaga gushaka aho kuba, baje kwisanga ahantu hatuwe naza Dinausors. Niba ukunda Filime za animation, iyi ntigucike.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Alyn sano yashyize hanze ifoto yambaye ukuri ateguza indirimbo nshya

Apr Fc yongeye kugaba ikindi gitero simusiga muri Rayon Sports aho kigomba guhitana batatu