in

NDASETSENDASETSE

Apr Fc yongeye kugaba ikindi gitero simusiga muri Rayon Sports aho kigomba guhitana batatu

Nyuma y’ igitero APR Fc yagabye kuri Rayon Sports mu bihe bishize kigahitana Bizimana Yannick, kuri ubu hatahiwe abandi batatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare, haramutse amakuru avuga ko ikipe ya APR Fc yaba iri mu biganiro ndetse bigeze kure n’ abakinnyi ba Rayon Sports, aribo Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement na Rudasingwa Prince.

Amakuru dukesha Radiyo Fine FM ni uko iyi kipe y’ingabo z’gihugu yaba yaratangiye mu buryo bw’ibanga ibiganiro n’aba basore, ku isonga Adolphe Hakizimana nyuma y’ibihe byiza amazemo iminsi muri Rayon Sports ndetse n’uko yitwaye mu mukino wa gicuti yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Radiyo Fine FM kandi yatangaje ko ikipe ya APR Fc ifite amahirwe yo kwegukana Adolphe Hakizimana bitewe n’uko yasinyishijwe amasezerano y’igihe kirekire kandi atarageza imyaka y’ubukure.

Ibi kandi niko bimeze kuri Rudasingwa Prince na we wifunzwa cyane na APR Fc kugira ngo ajye kongera imbaraga mu gutaha izamu rya Apr Fc.

Itegeko rivuga ko umukinnyi atagomba gusinyishwa amasezerano arenze imyaka itanu ku bakinnyi bose muri rusange hano mu Rwanda, ariko kandi rikanavuga ko umukinnyi utarageza imyaka y’ubukure atemerewe gusinyishwa amasezerano arenze imyaka itatu.

Ibyo bishatse kuvuga ko, uhereye igihe Hakizimana Adolphe na Rudasingwa Prince bagereye muri Rayon Sports, bazarangiza imyaka itatu nyuma y’imikino yo kwishyura ya shampiyona. Ibi rero ni byo byasunikiye APR Fc kwegera aba bakinnyi hakiri kare kuko igihe bagenerwa n’amategeko ku masezerano yabo muri Rayon Sports kiri hafi kurangira.

Ntabwo ari abo bakinnyi gusa APR Fc ishaka muri Rayon Sports kuko inashaka kugura Nigena Clement ukina mu bwugarizi. Kuri uyu umukinnyi ho bisa nk’ibitagoye cyane bitewe n’uko azasoza amasezerano y’intizanyo ya APR Fc muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri, izarangirana n’iyi shampiyona.

Hakizimana Adolphe yageze muri Rayon Sports avuye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Isonga Academy nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’abatarengeje imyaka 17 y’ikipe y’igihugu akabengukwa na Kabarisa Kariyopi utoza abazamu ba Rayon Sports. Ni mu gihe Rudasingwa Prince we yageze muri Rayon Sports avuye mu bato bayo, aho yazamuwe na Kayiranga Baptiste wabatozaga. Naho Nigena Clement yageze muri iyi kipe avuye muri Marines Fc ku ntizanyo ya APR Fc.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kefa Mastermind
Kefa Mastermind
2 years ago

Thank you

Weekend irageze! Dore zimwe muri filime wareba niba uri umukunzi wazo

Rwanda: Umusore atereye ivi umukobwa ku muhanda mu masaha y’ijoro/Reba amashusho