in

“We arasobanutse ni umupfumu” Dr. Rev Antoine Rutayisire yavuze impamvu yifotoranyije n’umupfumu Rutangarwamaboko ndetse anagenera ubutumwa abenenze uko kwifotozanya

“We arasobanutse ni umupfumu” Dr. Rev Antoine Rutayisire yavuze impamvu yifotoranyije n’umupfumu Rutangarwamaboko ndetse anagenera ubutumwa abenenze uko kwifotozanya.

Mu minsi yashize nibwo Dr Rev Antoine Rutayisire yagaragaye yifotoranyije n’umupfumu Rutangarwamaboko.

Nyuma y’ayo mafoto bamwe mu barokore ndetse n’abandi, banenze uko kwifotozanya kwabo kuko ngo Pasiteri nta hantu akwiriye guhurira n’umupfumu.

Ubwo yari ari kubwiriza mu iteraniro ryo ku cyumweru, Antoine Rutayisire yavuze ko kwifotozanya na we ari ibisanzwe.

Avuga ko ubwo yari avuye mu kiganiro na Rutangarwamaboko, yamusabye ifoto maze arayimuha.

Ageze ku bantu banenze uko kwifotozanya, avuga ko byibura Rutangarwamaboko arasobanutse ni umupfumu ntabwo ahisha uwo ari we nka bamwe bajya gusenga bishushanya.

Akomeza avuga ko byamworohera kubona ibyo aganira na Rutangarwamaboko kuko azi icyo ari cyo kurusha abajya mu nzu y’Imana bahobagira batazi icyo bari cyo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatwaye igikombe cya Shampiyona iwabo: Ikipe y’i Nyarugenge idafite umutoza mukuru, yazanye umutoza mushya watwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere

Bamuciriye ikinyafu barahuragura! Abakobwa batatu bavukana bavumbuye ko umusore ukundana na mukuru wabo amuca inyuma bahita bamutera mu nzu ye baramukubita bamukubita nk’izakabwana – videwo