in

Wari uziko gusuragura byaba ikimenyetso cy’ubundi burwayi utazi?Menya impamvu

Ubishaka utabishaka, kuva ku ruhinja ruri mu nda kugeza kuri nyakwigendera uri hafi kuvamo umwuka twese turasura

Umusuzi ushobora kuza uvuga cyangwa utavuga, ushobora kunuka cyangwa ntunuke. Ushobora gusura inshuro nyinshi cyangwa nkeya ariko ntabwo wabaho udasura.

Ariko se hari igihe gusura byaba ikibazo? Ni ryari wasura kenshi bikaba uburwayi? Ni ibiki bishobora gutera gusuragura kenshi? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

Ubusanzwe mu cyegeranyo umuntu asura hagati ya 400mL na 2000mL z’umusuzi ku munsi. Hafi 90% z’umusuzi ziba zigizwe n’imyuka 5 ariyo azote, oxygen, hydrogen, gaz carbonique ndetse na methane.

Ku cyegeranyo umuntu asura inshuro 15 ku munsi, gusa nkeya zabazwe ni 3 ku munsi naho inyinshi zabazwe ku muntu umwe, ni inshuro 40.

Ni ryari navuga ko nsura inshuro nyinshi?

Nubwo wenda byakugora kubibara. Ariko igihe cyose usura inshuro zitarenze 40 ku munsi nta kibazo kirimo. Gusa niba zirenze 40 ku munsi ni ukuvuga mu masaha 24, aho ho byaba ikibazo.

Ese byaba bituruka ku ki?

Gusura bituruka ku mpamvu zitandukanye. Muri zo twavugamo:

  • Umwuka winjiye unyuze mu kanwa cyane cyane mu gihe cyo kurya no kunywa. Azote na oxygen byinjiye bijya mu maraso, ibisigaye bikomereza mu mara, bikaza gusohoka
  • Iyo igifu kiri kugogora gikoresha acide nuko mu bisigazwa hakabonekamo gaz carbonique, ibyara umusuzi.
  • Bagiteri zo mu mara na zo zifasha mu igogorwa aho zituma bimwe mu byo wariye cyane cyane ibisukari bihindukamo ka alukolo umubiri ukenera. Ikorwa rya ya alukolo rituma haza kuboneka gaz carbonique.
  • Ibiribwa birimo fibre nyinshi na byo bikaba ku isonga mu bitera imisuzi. Gusa ntabwo ibi biribwa ari bibi, ahubwo ni ingenzi mu mubiri wacu kuko ari byiza mu gutuma igogorwa rigenda neza.
  • Kuri bamwe kunywa amata bituma umubiri wabo utabasha gushwanyaguza amasukari ayabonekamo (lactose). Ibi na byo bikaba byatera imisuzi

Ni ayahe mafunguro ashobora gutera gusuragura?

Ku ikubitiro haza ibishyimbo. Uwavuze ngo ukurinze ibishyimbo aba akurinze imisuzi, ni aha yahereye.

Ibindi bishobora gutera gusuragura iyo wabiriye cyane twavugamo ibitunguru, tungurusumu byariwe bibisi, amashu mu bwoko bwayo bwose. Amafiriti na yo ari mu bishobora gutera gusuragura.

Rero dusoza, niba ubona inshuro wasuze zabaye nyinshi banza usuzume mu byo uwo munsi wariye cyangwa wanyoye. Nusanga nta birimo byaguteye gusuragura urebe niba inshuro 40 zarenze ugane ivuriro bakurebere icyaba kibitera. Cyane cyane iyo bigendana no kuribwa mu nda, guhitwa no gutumba, utibagiwe gutura imibi cyangwa ubwangati

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi muyobozi wa gereza yafashwe atera akabariro n’umugororwa.

Mama yirwa yirukanka yambaye ubusa ashaka kumkubita ifuni||ubuzima bwanjye ni agahinda gusa||Umwana Legis.