in

Undi muyobozi wa gereza yafashwe atera akabariro n’umugororwa.

Umuyobozi mukuru wa gereza yahagaritswe ku mirimo ye nyuma y’ibirego biviga ko yaba yararyamanye n’imfungwa mu kigo ngororamuco cy’abagore cya Durban Westville muri Afurikay’Epfo.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Sunday Tribune avuga ko uyu muyobozi abarizwa mu kigo ngororamuco cya Durban Westville.Bivugwa ko uyu muyobozi n’imfungwa bafatiwe muri icyo gikorwa mu ntangiriro z’uku kwezi mu cyumba cy’inama muri iki kigo ngororamuco. Bivugwa ko uyu mugore asanzwe ari mu gifungo cy’imyaka 20 kubera ubwicanyi yakoze.

Umuvugizi w’ishami rya polisi muri kariya gace, Thulani Mdluli, yatangarije News24 ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati: Twakiriye ibi birego biteye ishozi kandi iperereza ry’ishami ry’imbere rirakomeje. Uyu muyobozi uvugwa ubu arahagarikwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza.”

Mdluli yongeyeho ko amategeko agenga imyitwarire “arwanya ibikorwa byose bidakwiye, biteye isoni cyangwa bitemewe” byakozwe n’umuyobozi uri ku kazi.

Ati: “Ibi birego bifite ubushobozi bwo kwangiza isura ya Minisiteri ishinzwe amagereza, idashobora na rimwe kwihanganira. Niba ibi birego bifitanye isano n’umuyobozi uwo ari we wese, hazafatirwa ibihano bikomeye uwo muyobozi ”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishami rishinzwe ubugororangingo ryirukanye abayobozi babiri mu kigo ngororamuco cya Ncome i KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo nanone nyuma y’amashusho y’imibonano mpuzabitsina arimo umukozi ushinzwe amagereza n’umugororwa yasakajwe ku mbugankoranyambaga muri Werurwe 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Niyo Bosco ahishuye uburyo yahanuriwe ko azavamo icyamamare.

Wari uziko gusuragura byaba ikimenyetso cy’ubundi burwayi utazi?Menya impamvu