in

Wagira ngo ni ikosi rya gisirikare: Kigali hagiye kubera irushanwa ry’ibigeragezo – AMAFOTO

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ridasanzwe, rizwi nka ‘Waka Warrior Race’, aho abaryitabiriye bahatana mu myitozo isaba ingufu, hari abadatinya kuyigereranya n’iya gisirikare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho biteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023.

Umuntu wese wifuza kurushanwa yemerewe kwitabira ariko n’ushaka kwitabira irushanwa nk’uwishimisha ntiyakumiriwe. Mu dushya turimo ni uko n’utari mu irushanwa azajya abona amanota atuma azatuma ahabwa ibihembo.

Tariki ya 20 Gicurasi 2023, abiyandikishije  bazahurira kuri Kigali Pelé Stadium, berekeze ku Musozi wa Mont Kigali, aho bazagenda ibilometero biri hagati ya 9.4 na 12.3, ndetse banaterere uwo musozi wa metero 1760.

Abazitwara neza mu kuzamuka uwo musozi, tariki ya 21 Gicurasi bazakora andi magerageza, azatoranywamo abakinnyi 10 beza, azabera ku Kimihurura. Ibihembo bizatangwa harimo nk’amatike yo kujya gutembera hanze byose bakabikumenyera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu Hassan uzwiho gukunda ruhago yavuze akayabo k’amafaranga azatanga kuri buri gitego kizatsindwa n’umukinnyi wa Young SC ku mukino wa Final ya Confederation Cup

Mu gituza he n’aho hatemba itoto: Miss Kayumba Darina yashyize hanze amafoto yambaye Bandana yonyine mu gituza(AMAFOTO)