in

Wa mwana Karyuri mwakunze asigaye adidibuza icyongereza| Arimo kwiga neza| Hagiye gushya mu minsi iri imbere

Umwana witwa Itangishaka Bright (Karyuri) wamamaye cyane mu mashusho yakoze arimo kubyina na bagenzi be bagize itsinda rya Kanazi Talent, yavuze uburyo asigaye atsinds mu ishuri ndetse anavuga byinshi bijyanye nuko asigaye abayeho. Ni ku kiganiro yagiranye na X Large.

Nkuko Karyuri yabitangaje, yavuze ko yabaye uwa 14 mu bana 30 bigana akaba yarazamutse cyane mu manota ugereranyije nuko byari bimeze mu gihembwe cyashize kuko yari yarabaye uwa nyuma. Karyuri yanyuzagamo akavuga icyongereza mu kiganiro aho Umunyamakuru wa X Large yamubazaga ibibazo akabisubiza neza.

Safi, uyobora Kanazi Talent, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko hari byinshi Kanazi talent irimo gutegurira abafana mu minsi iri imbere dore ko barimo no gutegura uburyo bwo kuvugurura amashusho yabo aho baguze camera nshya ndetse n’amajwi yabo agiye kuzajya atunganywa na Lick Lick, umwe mu ba producers b’abahanga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: umukobwa ukiri muto asekeje M Irene yenda gupfa||Bavuze Jay Polly asuka amarira.

Wari uziko abagore aribo basura kenshi kurusha abagabo?dore impamvu.