in

Wa muraperi w’i Musanze noneho yisize urusenda||Ibyo akoreye Papa Cyangwe ntibisanzwe

Umuhanzi w’umuraperi Niyikiza Fidele (Fizzo Mason) wamenyekanye cyane mu Karere ka Musanze,yavuze ko umuraperi Papa Cyangwe atazi kurapa ndetse akiri nk’uruhinja mu njyana ya Hip Hop.

Mu kiganiro uyu muhanzi w’umuraperi yagiranye ya Isibo Tv mu kiganiro the Choice live yagaragaje ko amaze gutera imbere mu njyana ya Hip Hop afata nk’iye gusa avuga ko hari abakiri abana muri iyi njyana. Yakomoje kuri papa Cyangwe avuga ko akwiye kumwubaha kuko ari mukuru mu kurapa ko ahubwo yanamwigisha.Ati:” Papa Cyangwe ni akana nzakigisha kurapa”.

Abajijwe impamvu akeka ko Papa Cyangwe atigeze amusubiza ku byo yamuvuzeho mu minsi ishize, Mason yavuze ko Papa Cyangwe ashobora kuba yaratinye gushyogoranya na we ngo kuko amukuriye.Ati:”Ubu se wowe watongana na Papa wawe?yakubwira ngo icara hano ukabyanga ngo simpicara?,gusa ibyo tubireke ni showbizz”.

Uyu muraperi ari mu baraperi baririmba indirimbo ziviga ku buzima bugoye gusa kuri we nta buzima bugoye yanyuzemo nk’uko ajya abihamya.

Usibye n’ibindi bikorwa bimuteza imbere akora birimo kwambika abantu imyenda igezweho aho usanga na we yambaye imyenda iriho ifoto n’amazina bye agahamya aba ashaka kwiyambara aho ari hose. Fizzo Mason kandi ahamya ko intego zatumye yiyegurira Hip Hop agenda azigeraho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ushaka izi mpinduka ku mubiri wawe, rya umuneke umwe urenzeho igikombe cy’amazi buri gitondo.

Tumwe mu duce dukomeje guca ibintu muri Uganda kubera ibikorwa by’uburaya bihakorerwa.