in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Wa mugore wahagaritse ubukwe i Rulindo imbere ya gitifu dore ibyo akorewe.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’umugore witwa Mukarugwira Bertha wafashe icyemezo cyo guhagarika ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we, Twahirwa Elias bafitanye abana batatu akaba yari agiye gusezerana imbere y’amategeko n’undi mugore,uyu Bertha akaba yarasabaga ko yarenganurwa abana be bakabona uburenganzira ku mitungo ya Se. Kuri ubu umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba mu karere ka Rulindo yafashije uyu muryango gukemura iki kibazo.

Bertha Mukarugwira wari wazanye n’abana be,nyuma y’uko ubukwe bwumugabo we busubitswe, yatangiye yisegura ku muryango mugari wari wateranye ndetse na gitifu ,avuga ko impamvu yahagaritse buriya bukwe atari uko yashakaga kubuza uburenganzira umugabo we wamutaye ahubwo yifuzaga ko abana be babyaranye bagira na bo ibyo bagenerwa byazabatunga mu minsi iri imbere.Yanenze abataramuhaye amakuru ko umugabo we agiye kurongora undi mugore, akabimenya hasigaye umunsi umwe ngo basezerane,ari nabwo yahise atega imodoka akaza guhagarika ubu bukwe imbere ya gitifu wari ugiye kubasezeranya.

Bertha yahise asaba gitifu kumubariza umugabo we (Elias) niba koko yemera ko bagabana ku mitungo bari bafite(ubutaka).Atazuyaje Elias Twahirwa yemeye ko ari bumuhe 1/2 cy’imirima batekeshejwe ndetse yemera ko bagabana ishyamba bari baraguze.

Nyuma yo kugabana imitungo byari ibyishimo byinshi ku mpande zombi ,dore ko Bertha yari abonye ibyo azatungisha abana be ndetse na Twahirwa Elias ahabwa uburenganzira bwo gukomeza gusezerana n’umugore we wa kabiri.

Gitifu yasabye abari aho bose ko mu gihe baba bagize ikibazo kimeze gitya bajya bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kigakemuka hakiri kare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yafotowe agaragara ibibero bye(AMAFOTO)

Supersexy yahuye n’akaga ubwo yararimo kunyonga ikibuno kuri instagram (video)