in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Wa mubyeyi warwaniye mu rusengerero, ibyamubayeho nyuma ntibisanzwe

Dukuzumuremyi Janviere warwaniye mu rusengerero, kubera umugabo we wari ugiye gushyingiranwa nundi mugore, kuri ubu yamaze guhindurirwa ubuzima ndetse ahamya ko asigaye abayeho neza nyuma yo gusubizwa abana be .

Dukuzumuremyi Janvière, ni umugore w’abana batanu wamenyekanye ubwo umugabo we babyaranye abo bana yasangaga ari gusezerana n’undi mugore mu rusengero rw’abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali, akarogoya ubukwe bwari buri kuba.

Ubuzima bwarahindutse

Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni, ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira. N’agahinda kenshi ndetse n’amarira ashoka, yagaragaje agahinda atewe n’umugabo we ko kuba yaramutanye urugo, akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n’uyu mugore atamenya uko biriwe n’uko baramutse.

Uyu mubyeyi avuga ko yamaze guhindurirwa ubuzima .Yavuze ko nyuma yo kubona abana babiri b’impanga, ubu yabonye abagiraneza bamufashije akimuka aho yari atuye kuko bari bamaze kuba umuryango mugari, ndetse bakaza kumuha ibikoresho byose byo munzu ndetse n’igishoro cyo gutangira ubuzima.

Yagize ati: “Nabyakiriye neza. Ese ubu koko ubonye ubufasha mu buzima nka buriya wabyakira kundi gute bitari ibyishimo? Rero urabona nka buriya kurera abana ntabwo byoroshye, iyo ubonye ubufasha nka buriya ukabona Imana igufashije ukabona igishoro gishobora gutuma utunga abana, ukabaho nabo bakabaho nk’uko nakoraga mbere hose, kandi bakabaho ntanafite n’icyo gishoro, ubwo rero nakibonye sibwo bareka kubaho.

Iyo umuntu yabonye igishoro ashaka icyo akora yaba mu isoko cyangwa ahandi hose, agakora businesi kuko mbonye icyisumbuyeho kirenze icyo ninjizaga n’ubusanzwe.’’

Janviere yavuze ko kugeza ubu yimutse aho yabaga, abagiraneza bamufashije akabona ibikoresho byo munzu ndetse n’igishoro. Ashimira ubuyobozi bwamufashije kubona abana be, yari amaze igihe ahangayitse ndetse anavuga ko hakiri imbogamizi kuko gukodesha bikimugoye.

Yagize ati: “Icyo nshimira ubuyobozi n’iyi saha nkibushimira, ni uko bwabashije kunyumva bakampa abana banjye, ni ukuri umutwaro wabo nari mfite ni munini, ni umusonga navuga igihugu cyanjye cyankijije.”

Yakomeje agira ati: “Gusa ikintu kingora cyane muri iki gihugu buri munyarwanda wese azi kigoranye ni aho kuba, buriya ni nacyo gisubiza umuntu inyuma guhora wimukana abana, ukumva ngo wagiye aha wagiye aha, ni nacyo gihombya umuntu ugasanga wari wiboneye nk’igishoro nk’icyo birongeye bigusubiza inyuma. Ibindi byo biroroshye, mbonye aho kuba ntekereza ko ikibazo cyanjye Imana yaba igikemuye mbonye aho baba.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gusiba amafoto ya Vanessa bigateza impaka, Dore noneho ibyo Yverry atangaje.

Inkuru nziza kuri Rotimi na Vanessa Mdee.