in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Nyuma yo gusiba amafoto ya Vanessa bigateza impaka, Dore noneho ibyo Yverry atangaje.

Nyuma yaho mu ijoro ryo ku wa Kabiri Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe na Vanessa ,Bukeye bwaho Vanessa nawe yasibye amafoto yari ahuriyeho na Yverry, ibintu byatumye benshi mu bababakurikirana batangira kwibaza niba aba bombi urukundo rwabo rutaba rwageze ku iherezo mu gihe bafatwaga nka bamwe mu byamamare bikundana cyane.

Yverry agize icyo abivugaho, Yagize ati “sinzi impamvu byabaye ikibazo kuba njye n’umukunzi wanjye twasibye amafoto yacu, ku ruhande rwanjye twembi twabikoze ku mpmavu zacu bwite.”

Abajijwe koko niba nta kindi kintu cyaba kihishe inyuma yabyo yagize ati “Urukundo ni ikintu kinini cyane ndizera ko kuba twasibye amafoto ntbiivuga ko twatandukanye kuko urukundo ntirugaragarira ku mbuga nkoranyambaga.”

Yongeye kubazwa koko niba bakiri mu munyenga w’urukundo nkuko byagaragariraga buri wese, Ho yaruciye ararumira asubiza ko igihe cyo kugira icyo atangaza kuri ibyo nikigera abantu bazabyibonera.

Yverry na Vanessa bari bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo, Kuva muri 2019 aba bombi bakunze kugenda bagaragaza ibyishimo mu rukundo aho basangizaga ababakurikira amafoto ndetse n’amavideo y’urukundo rwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri wo mu yisumbuye yatereye ivi umukunzi we imbere y’abandi ,induru ziravuga.

Wa mubyeyi warwaniye mu rusengerero, ibyamubayeho nyuma ntibisanzwe