in

VOLLEYBALL: Imikino y’abari n’abategarugori yari ibicika i Kigali

Mu mikino ya Shampiyona muri volleyball mu bari n’abategarugori bageze muri Phase 1, Round II. Ni imikino yagombaga kubera muri Ecole Notre Dame des Anges.

Tariki ya 11 Gashyantare 2024 nibwo hakinwaga imikino yahuje Ruhango VC na IPRC Kigali, RRA VC na EUAR VC, naho Police WVC ihura na APR WVC.

Ku ikubitiro habanje gukinwa umukino wahuzaga Ruhango VC na IPRC Kigali ni umukino watangiye saa 12:00 z’amanywa, uyu mukino warangiye ikipe ya Ruhango VC itsinze IPRC VC amaseti 3-1 (25-18, 27-25, 20-25, 25-23).

Amafoto y’abakinnyi ba Ruhango VC na IPRC VC bari gukina.

 

Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wahuje RRA WVC n’ikipe ya EAUR WVC ikiri nshyashya muri shampiyona kuko uyu ari umwaka wa mbere wayo. RRA WVC nk’ikipe imenyereye shampiyona yabanje gutsinda amaseti abiri ya mbere biyoroheye cyane ku manota 25-18 mu iseti ya mbere, n’amanota 25-20 mu iseti ya kabiri.

Mu iseti ya 3 ikipe EAUR WVC igizwe n’abakinnyi bakiri bato yihagazeho maze ibasha kwegukana iseti ku manota 25-21, ni iseti EAUR WVC yakesheje kugabanya amakosa arimo kutarenza serivisi, kugira block nziza no kuba beza mu kwataka. Umurindi w’abafana nawo wasunikiye iyi kipe ya EAUR WVC gutwara iyi seti.

RRA WVC yashoboraga gukora ikosa bakaba bakina iseti ya kamarampaka yaje mu iseti ya kane yariye karungu maze iyitwara itsinze amanota 25-13 ya EAUR WVC.

Amafoto ya RRA VC na EAUR VC bakina umukino wabo

Umukino w’umunsi ari nawo wagombaga gushyira akadomo ku mikino ya Phase 1, Round II ya shampiyona ya volleyball mu bari n’abategarugori wari umukino wa Police WVC na APR WVC. Uyu mukino ukaba waratangiye ahagana saa 18:00 z’umugoroba ndetse nibwo inzu y’imikino (Gymnasium) ya Ecole Notre Dame des Anges yuzuye abafana benshi baje kwihera ijisho uyu mukino.

APR WVC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino gusa siko byaje kugenda kuko yatunguwe cyane maze itsindwa na Police WVC amaseti 3-2.

Muri uyu mukino Police WVC ntiyari yorohewe kuko yakoreshaga umwataka umwe (Left attacker) mu gihe umwataka w’inyuma (Right Attacker) bahakinishije umukinnyi w’umurundikazi Mutoni usanzwe ukina hagati (Centrale/fixeuse).

Umukino waratangiye maze ikipe ya APR WVC ibifashijwemo n’abakinnyi barimo MUNEZERO Valentine na MUKANDAYISENGA Benitha ibasha gutwara iseti ya mbere ku manota 25-23.

Mu iseti ya kabiri Police WVC nayo yaje yisize insenda maze ibasha gutwara iseti ku manota 25-23. Ni iseti APR WVC yatakaje biturutse ahanini ku mukinnyi wo hagati (fixeuse/Middle blocker) wa Police WVC w’umugande Amito Sharon wazibiye bikomeye abataka ba APR WVC.

APR WVC yaje mu iseti ya gatatu yakaniye ndetse iyitwara biyoroheye cyane ku manota 25-17. Ni ikipe ya Police WVC yagowe cyane na reception muri iyi seti bituma inayitakaza.

APR WVC yasabwaga gutsinda iseti ya kane maze ikegukana insinzi kuri uyu mukino gusa siko byaje kugenda kuko yatunguwe maze itwarwa iseti ku manota 25-20. Police WVC muri iyi seti yasunitswe n’abafana bari bayobowe na basaza babo ba Police VC bayitije umurindi maze bituma ishyaka rizamuka naho APR WVC wabonaga ko abakinnyi batameze neza mu mutwe kuko barushijwe amanota agera muri 5 maze kuyakuramo biba ingora bahizi.

Nyuma yo kunganya amaseti 2-2 amategeko ya volleyball avuga ko hagomba gukinwa iseti ya kamarampaka, ni nako byaje kugenda maze bajya mu iseti ya kamarampaka aho batanguranwa amanota 15 aho kuba 25 nk’uko bisanzwe.

Agace ka mbere k’iseti ya kamarampaka karangiye APR WVC iyoboye n’amanota 8-6. Aha benshi babonaga ko n’ubwo bigoranye ikipe ya APR WVC nonego igiye kwegukana insinzi gusa baje gutungurwa.

Mu gace ka kabiri k’iseti ya kamarampaka Police WVC yaraje maze ikora amanota agera muri 6 APR WVC ntanarimwe irakora. Uyu mukino waje no kurangira Police WVC itsinze amanota 15-11. Ni uko umutoza HATUNGIMANA Christian wa Police WVC yagaritse KAMASA Peter.

Nyuma yo gutsinda APR WVC, Police WVC yahise ifata umwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa volleyball mu bari n’abategarugori.

Amafoto ya Police VC na APR VC 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali -Nyabugogo umukarani yikubise hasi muri kaburimbo rwagati abura umwuka azanzamurwa n’umufana wa Rayon Sports uzwi nka Rwarutabura -Amafoto

FERWAFA imaze gutangaza icyo benshi bari bategereje kuri Hertier Luvumbu Nziga