in

Virusi nshya yo mu nkende yishe umuntu wa mbere mu Bushinwa.

Umuvuzi w’amatungo wo mu gihugu cy’ubushinwa yapfuye nyuma yo kwandura virusi idasanzwe izwiho kwanduza inkende, cyane cyane izitwa macaque cyangwa macaca. Uyu akaba ari we muntu wa mbere utangajwe muri iki gihugu ko yatabye Imana azize iyi virusi.

Mu gihe isi ikomeje guhangana  n’icyorezo cya virusi ya Delta, hadutse iyi virusi nshya nayo yateje urupfu rw’amatungo mu Bushinwa. Nk’uko byatangajwe na L’Express, abayobozi b’Abashinwa batangaje ko kuwa gatandatu, tariki ya 17 Nyakanga 2021 aribwo umuganga w’amatungo w’Ubushinwa w’imyaka 53 yapfuye nyuma yo kwandura iyi virusi yiswe “Monkey B” cyangwa herpes B yo mu nguge.

Inkende zo mu bwoko bwa macaque zivugwaho kugira iyi virusi nshya.

Iyi ndwara idasanzwe ngo irandura cyane mu gihe uhuye n’inguge yayanduye cyane cyane izizwi nka macaque, niyo mpamvu izina ryayo bayise”monkey herpes B”. Ibi bihangayikishije abayobozi kuko aribwo bwa mbere iyi virusi ifashe umuntu mu Bushinwa. Nk’uko ikinyamakuru Washington Post kibitangaza ngo umuganga w’amatungo wapfuye yakoraga mu kigo gikorera mu mujyi wa Beijing kizobereye mu bushakashatsi bw’ibanze, nk’uko raporo yatangajwe n’ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo.

Nk’uko raporo ibigaragaza,ibimenyetso by’uyirwaye bigaragazwa no guhinda umuriro, isesemi, kuruka ndetse no kubababara imitsi.

Nkuko byavuzwe kandi muri Washington Post, iyi virusi yo mu nkende ni virusi ikwirakwira cyane mu nguge ariko z ku mugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ingabire Grace yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga

Rwanda: Undi munyeshuri wari mu kizamini cya Leta yabyaye abazwe.