in

Uyu mugabo azahagarikwa n’ande? Elon Musk yisubije umwanya we yari yarambuwe nk’umuherwe wa mbere ku isi

Elon Musk yisubije umwanya we yari yarambuwe nk’umuherwe wa mbere ku isi

Elon Musk yisubije umwanya w’umuntu ukize kurusha abandi ku isi, awuvanyeho Bernard Arnault umukuru wa kompanyi LVMH y’ibicuruzwa by’ubuzima buhenze.

Umutungo we wazamutseho miliyari 55$ kuva muri Mutarama(1) uba miliyari 192$, nyuma yo kuzamuka kw’agaciro k’imigabane ya kompanyi ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla.

Umutungo wa Arnault wo wagabanutseho miliyari 24$ ugera kuri miliyari 187$, nk’uko bivugwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaire index.

Ubu akurikiwe na Jeff Bezos hamwe na Bill Gates ku mwanya wa gatatu n’uwa kane

Arnault w’imyaka 74, yari yaciye kuri Musk, 51, mu Ukuboza(12) gushize ubwo imigabane ya LVMH yiyongeraga kubera isoko ryari ryazamutse ry’abakeneye ibicuruzwa bye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Kujya muri federasiyo (Ferwafa) ni ukujajaba” Perezida wa Rayon Sports yavuze ukuntu byaba bimeze aramutse agiye kuyobora FERWAFA

Ubwoko 4 bw’abagabo bagira icyo twakwita nko mu mutwe zero