in

Urutonde rw’abakinnyi bakabakaba 15 bazatandukana na Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Raphael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria na rutahizamu Moussa Camara bari mu bakinnyi bazatandukana na Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi kipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro irateganya kuzirukana umukinnyi uwo ari we wese uzaba ataratanze umusaruro ushimishije.

Mu bakinnyi bazerekwa umuryango uyisohokamo ni Hategekimana Bonheur, Twagirumukiza Aman, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise, Paul Were Ooko, Boubacar Traore, Moussa Camara, Nishimwe Blaise na Musa Esenu.

Hari n’abandi bakinnyi batandukanye bari gusoza amasezerano bashobora kutazapfa kuyongera barimo Essomba Leandre Willy Onana, Heritier Luvumbu na Joachiam Ojera.

Iyi kipe nayo yatangiye kurambagiza abakinnyi bakomeye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 barimo Nshimirimana Ismail Pitchou wa Kiyovu Sports n’abandi benshi kandi bafite impano idashidikanywaho.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’Amavubi wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports akomeje kuyitakambira asaba kuyigarukamo nyuma yo kubihirwa n’ubuzima bwo muri mucyeba

Inkuru mbi kuri catholic n’abayoboke bayo