in

Urupfu rw’Umugabo wararanye n’inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro

Urupfu rw’Umugabo wararanye n’inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro

Umugabo w’imyaka 63 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, yararanye n’inshoreke ye bucya yapfuye.

Byamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023. Byarabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu mugabo ngo yapfiriye ku mugore wari inshoreke ye aho ngo yajyaga atahayo rimwe na rimwe cyane cyane iyo yabaga yamaze gusinda.

Bivugwa ko Ejo bundi nka saa Mbili z’ijoro nibwo umugabo w’imyaka 63 yagiye ahantu anywa inzoga arasinda, atahana n’umugore wari inshoreke ye kuko si ubwa mbere bari batahanye.

Umugore atanga amakuru yivugiye ko bageze mu rugo bakoze imibonano mpuzabitsina barangije bararyama, mu gitondo umugore yarabyutse amusiga mu buriri ajya gushaka icyo barya agarutse arebye asanga undi yapfuye ahita atangira gutabaza.

Hahise hatangizwa iperereza ndetse hakurikiranwa n’abantu bari basangiye ijoro ryashize kuko birakekwa yaba yarozwe

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w’umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy’amashuri yigagamo

Umutoma W’umunsi: Ku wa 15/05/2023 – Sinakubwira ko nasara.