Rukundo,
Ntugatume ngukumbura,
Kuko iyo udahari ndibura,
Ibyo nabashaga bikananira,
Neza nkabura icyo nimarira.
Sinakubwira ko nasara,
Kuko nkubuze ibyo nakora,
Si ugusara ni ugusizora,
Si ukurira ni ukurohora,
Si ugushira ni ugushirira.
Nizere ko ibyo utabinkora.
in urukundo
Umutoma W’umunsi: Ku wa 15/05/2023 – Sinakubwira ko nasara.

Subscribe
Login
0 Comments