in

Urumogi na Kanyanga icyarimwe: dore ingano y’urumogi na Kanyanga umu motari yafatanywe mu Karere ka Gakenke ubwo yari abigemuriye abanya Kigali 

Urumogi na Kanyanga icyarimwe: dore ingano y’urumogi na Kanyanga umu motari yafatanywe mu Karere ka Gakenke ubwo yari abigemuriye abanya Kigali.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu karere ka Gakenke umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, atwaye kuri moto ibilo 10 by’urumogi na litiro 2 za Kanyanga.

Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Remera, akagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki ku Cyumweru tariki ya 30 Mata, arimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Amaze gufatwa yavuze ko ibi biyobyabwenge yari abikuye mu Murenge wa Gashenyi, akaba yari agiye kubicururiza mu murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ari naho atuye.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bushoki ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abarumugurishije.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu abakobwa b’i Kigali basigaye bifotoza bareba muri telephone zabo

Umunwa ku wundi uburyohe ni bwose: Umusore n’inkumi baryanye iminwa (video)