in

Urukundo nyakuri! Byinshi ku nkuru itangaje y’umukobwa wemeye kureka ibye ahitamo kwisangira umusore yihebeye udafite amaboko

John Macharia ukomoka muri Kenya yavutse adafite amaboko, kubw’amahirwe make mama umubyara aza kwitaba Imana akiri muto maze Se ahita ashaka undi mugore.

Uwo mukase yatangiye kumwanga maze Macharia ahitamo guhunga iwabo ajya mu mujyi, yagize ati: “Yavuze ko atazigera afura imyenda yanjye kandi ko atazigera anyitaho. Nahisemo kuva mu rugo njya kwirwanaho mu mujyi.”

Ageze mu mujyi, Macharia yasanze ubuzima bugoranye bityo ahitamo gusabiriza mu mihanda gusa kubera inzara n’irungu byatumye atekereza kwiyahura.

Umunsi umwe Macharia yahuye na Mukami bahuriye muri hoteri maze Mukami atangazwa n’ukuntu Macharia yashoboraga gukora ikintu cyose ntabufasha asabye.

Ubwo umubano wabo wahereye aho kugeza ubwo bemeranye ku bana akaramata. Machari ati: “Mbimusaba yari afite ubushake bwo kunyumva. Ndamushimira cyane kuko yankunze kandi anyakira uko ndi. Yampaye ibitambo byinshi kandi ndamushimira.”

Gusa ababyeyi n’inshuti za Mukami ntabwo bishimiye kumva inkuru y’ubukwe bwe n’umugabo we dore ko zavugaga ko agiye gishaka umugabo utazamuhahira kubera afite ubumuga bw’umubiri. Ariko ibyo ntibyabujije kubana kuko bakoze ubukwe maze basezerana kubana akaramata.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Butera Knowless mu ishusho nshya (amafoto)

Birabangama: Menya byinshi utigeze wumva na matwi yawe ku mikingo iza ku ruhu rw’umutwe wawe