in

Urukundo nirwogere: Couple y’umusore w’imyaka 35 ugiye kurongora umukobwa bakundanye bafite imyaka 5 yatunguye benshi.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto y’umusore umaze imyaka irenga 30 akundana n’umukobwa bakundanye bafite imyaka 5 ndetse bakaba bitegura kurushinga.

Ayobami yambitse impeta ya fiyansaye Ayonimi umukobwa bamenyanye mu myaka y’ubuto bwabo maze amusaba ko yazamubera umugore, umukobwa nawe ntakuzuyaza yahise abyemera.

Aba bombi bavugako batangiye gukundana umwe afite imyaka 5 undi afite imyaka 4.

Iyi couple yo mugihugu cya Nigeria, ivugako bamaze imyaka irenga 30 baziranye kuko batangiye gukundana umuhungu afite imyaka 5 mugihe umukobwa yari afite imyaka 4 y’amavuko.

Bakundanye kuva bakiri bato.

Ayobami w’imyaka 35 y’amavuko avugako urukundo rwabo rwatangiye baturanye bakiri batoya ndetse agaragaza n’ifoto yo mu bwana aba bombi barikumwe, ni ifoto avugako bafotowe na mubyara wabo.

Uyu musore avugako aba bombi baje kuburana kubera amashuri no gushakisha ubuzima kuri buri umwe, nubwo baje kuburana buriwese ngo ntabwo yigeze agira umukunzi kuko bari bizeyeko urukundo rwabo nkakizarukuraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Queen Cha yakuye mu rujijo abasore bose bibaza niba yaba afite umukunzi

Abapolisi babiri barasanye urufaya bapfa umugore.