in

Abapolisi babiri barasanye urufaya bapfa umugore.

Umupolisi umwe wo kuri sitasiyo ya Polisi yitwa Starehe mu gihugu cya Kenya kuri ubu ari mu bitarobya Nairobi aho arembeye nyuma yo kuraswa na mugenzi we urufaya bapfa umugore.

Umupolisi wa DCI uzwi ku izina rya Festus Musyoka yarashwe mu ijosi na Lawrence Muturi, umupolisi wari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasarani nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Antikanews.

Raporo y’abapolisi ivuga ko Muturi yahuye n’umupolisi wa DCI nyuma yo kumugwa gitumo ari kumwe n’umugore bivugwa ko ari umukunzi we.

Bivugwa ko Musyoka ari we wambere wabanje gukurura imbarutso maze batangira kurasana bikomeye. Mu kwihorera, Muturi yakuye pistolet ye mu ipantalo maze arasa Musyoka ku ijosi. Umudamu barwaniraga nawe yarashwe ku bw’impanuka mu nda mu gihe bahanganaga ariko kuri ubu ameze neza.

Kuri ubu Musyoka arembeye mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi mu gihe Muturi yavuwe ahita yitahira mu rugo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo nirwogere: Couple y’umusore w’imyaka 35 ugiye kurongora umukobwa bakundanye bafite imyaka 5 yatunguye benshi.

Ngizi impamvu zituma abasore b’iki gihe bahita bazinukwa abakobwa bamaze kuryamana.