in

Umwe mu batoza ba APR FC yasubiye iwabo mu ibanga rikomeye agenda adasezeye bagenzi be

Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga muri APR FC, Pablo Morchon, yataye ikipe asubira iwabo ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

Umunya-Argentine, Pablo Morchon, yari asanzwe akoresha imyitozo hamwe na bagenzi be bayobowe na Ben Moussa. Imyitozo ya nyuma yakoresheje yari iyo kuwa Kane tariki 16 Gashyantare ku kibuga cy’i Shyorongi.

Amakuru dukesha IGIHE yemeza ko Pablo atigeze ajya i Shyorongi mu myitozo yakozwe mu gitondo cyo kuwa Gatanu, umunsi yerekeje iwabo ku mugoroba.

Kuwa Gatandatu imyitozo yongera imbaraga yakoreshejwe n’Umutoza wungirije Jamel Eddine Neffati uzobereye mu kongera imbaraga kuko ari na zo nshingano yari afite bwa mbere akorana n’Umunya-Maroc, Mohammed Adil, hagati ya Nyakanga 2021 na Nyakanga 2022.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona, APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 4-2, imyitozo yo kwishyushya kw’abakinnyi yakoreshejwe n’ushinzwe gusesengura amashusho Koko Dichjekian nyuma y’akanya gato haza umutoza mukuru Ben Moussa aramufasha kuko Neffati yari mu bihano nyuma yo kuzuza amakarita atatu y’umuhondo atamwemereraga gutoza uyu mukino.

Hari andi makuru avugwa ko igenda rya Pablo ubuyobozi bwa APR FC burizi ariko yagiye adasezeye abatoza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuririmbyi Jowest arafunzwe azira irari ry’umubiri we wamunaniye umukoresha ibidakorwa

Na Se yaratunguwe! Papa wa Rihanna yatangaje ikinu cyamutunguye kumukobwa we