in

Umuririmbyi Jowest arafunzwe azira irari ry’umubiri we wamunaniye umukoresha ibidakorwa

Umuhanzi Jowest uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo ziganjemo imitoma arafunzwe akurikiranweho icyaha gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure.

Amakuru Yegob yamenye n’uko uyu musore avuga ko atigeze amusambanya ahubwo ko umukobwa amushakaho amafaranga cyane ko ngo asanzwe ari umugore kuko afite umwana.

Andi makuru mu nshuti za hafi  zaba bombi, ahamya ko uyu mukobwa yahoze arerwa na mama wa Jowest ariko uyu mubyeyi akaza kwimuka avuye muri Kigali agiye gutura i nyamata ariko uyu mukobwa ntibajyane.

Uyu musore yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023.

Jowest azwi mu ndirimbo zirimo “Hejuru’ “Agahapinesi’ “Ndatinda’ Saye” n’izindi zikundwa n’abatari bake.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngoma: ubundi bwaniko bw’ibigori bwagwiriye abantu benshi

Umwe mu batoza ba APR FC yasubiye iwabo mu ibanga rikomeye agenda adasezeye bagenzi be