in

Ishyano :Umwana w’imyaka 13 yivuganye mugenzi we bari gufata amashusho

Umwana w’imyaka 13 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe arashe mugenzi we w’imyaka itanu ubwo bari bari gukora amashusho yo kwifashisha ku mbuga nkoranyambaga.

CNN yatangaje ko uyu mwana wo mu mujyi wa Brooklyn yishe mugenzi we kuwa Kane ku mugoroba muma saa yine n’igice atabigambiriye kuko bafataga amashusho yo gushyira kuri social media zabo.

Polisi yahise igera aho ibyabereye bagerageza kugeza umwana wa muganga ngo atabarwe ariko biba iby’ubusa.

Aba bana barashwemo umwe bari bateranye bafata amashusho bagombaga kwifashisha bashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ntabwo Polisi iratangaza icyatumye uwo mwana arasa mugenzi we. Umwana warashe mugenzi we yahise atabwa muri yombi mu gihe bagikora iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupolisi yafotorewe ari gukorakora ibibero by’umugore yasuzumiraga imodoka(Video)

Imibare Yerekana Ko Mu Mwaka Wa 2050, Abanyarwanda Benshi Bazaba Barya Inyama Z’ingurube