Umusore w’umupolisi yagaragaye mu mashusho akorakora ibibero by’umugore ,ubwo yasuzumaga ko afite uruhushya rwo gutwara imodoka.
Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana uyu mupolisi ari mu modoka y’umudamu arimo kumukorakora aho kureba ku bya ngombwa yashakaga. Uyu mugore yumvikanaga ataka asaba uyu musore kurekeraho kumukorera ibiteye isoni.