in

Umwami w’u Rwanda yatanze amaze kunywa urwagwa yikubita ku rutare aziko ari ikiyaga agiye kogamo

Ni kenshi uzumva abantu bamwe na bamwe bavuga ko cyari ikizira ko Umwami w’u Rwanda anywa Urwagwa, uru rwabitoki usanzwe ubona.

Ibi si ibintu byapfuye kwizana gutyo gusa ahubwo bifite inkomoko yabyo n’icyatumye Abami babuzwa kunywa iyi nzoga.

Mu mateka y’u Rwanda hari umwami witwaga Yuhi II Mazimpaka watwaye u Rwanda ahasaga mu 1642 kugeza 1675.

Uyu mwami yaranzwe no kugira “amakaburo”, ni ukuvuga uburwayi bwo mu mutwe busanzwe ariko iyo bwabaga buri ku muntu ukomeye, bwitwaga amakaburo.

Ubu burwayi bwakunze kugaragara kuri Yuhi II Mazimpaka bikaba cyane iyo yabaga yayonye Urwagwa rwa bitoki agakora ibidakorwa.

Bimwe mu bizwi ni uburyo yishe umugore we muto yakundaga cyane ndetse akagerageza kwica abahungu be abaziza kuba abasanganye na ba mukase, agakeka ko hari ibindi baganira.

Mazimpaka yari afite abagore benshi kandi beza akagira n’abana benshi bivugwa ko bagera kuri 13 rimwe na rimwe abahungu bakuru wabonaga bari mu kigero kimwe n’abagore bato.

Umusizi Nsanzabera Jean Dieu, Inzobere mu mateka n’Umuco by’u Rwanda yavuze ko Umunsi umwe, umuhungu Mazimpaka witwaga Musigwa yagiye kuganiriza n’umugore muto, maze Mazimpaka abimenye afata icumu aritera uwo muhungu riramuhusha rifata uwo mugore we muto riramuhitana.

Icyo gihe yagize agahinda ahita ahanga igisogo yise “Singikunda Ukundi” avuga ko ibyo akunda bitamukundira.

Bijya guhuhuka, umunsi umwe Yuhi II Mazimpaka ubwo yari amaze kunywa Urwagwa yagiye ku kiboza cya Nkingo ubu ni mu karere ka Kamonyi, abona urutare rushashagirana agira ngo ni amazi aragenda yikubitamo nk’usimbukiye mu mazi atanga atyo.

Kuva ubwo Cyilima II Rujugira wamuzunguye yaciye iteka ko nta Mwami w’u Rwanda uzongera kunywa Urwagwa.

Yavuze ko bemerewe kunywa izindi nzoga zirimo Inkangaza, Inturire, Amarwa ndetse n’Umutsama. Icyo gihe bavugaga ko Umwami adakwiriye kunywa urwagwa rwahekuye Rwanda rutuma Yuhi II Mazimpaka atanga amarabira.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ababyeyi bo mu Rwanda ntibacyonsa abana neza nka mbere

Urubyiruko rurashize: Undi munyeshuri wa Kaminuza yishwe atewe icyuma