in

Umwaka urashize Umuringa wakundanaga n’umuhanzi Junior yitabye Imana / Ubutumwa Junior yamugeneye bwakoze ku mutima benshi

Umwaka urirenze inkuru mbi itashye mu mitima y’abanyarwanda ,byumwihariko abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda ,ubwo bumvaga inkuru yuko Umuringa Liliane wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Mbaraga Alex uzwi nka Junior ubarizwa mu itsinda rya Juda Muzik yitabye Imana.

Ni inkuru yashegeshe benshi ndetse inaba inganzo y’indirimbo “iminsi” Juda Muzik bahise bamukorera , Umuringa Liliane yitabye Imana ku itariki 10 Mutama 2022 , ubu umwaka urashize agahinda kakiri kose ku nshuti n’umuryango.

Junior wahoze ari umukunzi we yifashishije urukuta rwe rwa instagram yibukije Umuringa ko yagowe n’ubuzima atarimo kuva yakwitaba Imana ariko kandi amwibutsa ko agerageza uko ashoboye ngo ibintu bigende neza nubwo rimwe na rimwe  bimugora.

Junior yagize ati:”Birashoboka! nshobora kuba naragize intege nkeya nkumuntu ariko unyizere  naragerageje bihagije  ,ndabyumva nshobora rimwe na rimwe kuba naragutengushye  ariko unyizere  nagumanye isezerano ryacu kure aho mbibona njyenyine ,kwisi  dushimishwa nabyinshi  ariko niwowe wigeze gutuma nishima ibyishimo ntari narigeze nishima kuva navuka “

Junior yakomeje agira ati:” Nahoraga numva tugifite igihe kinini murubu buzima ariko bimeze gusa siko Imana yabyifuje ,ubu buzima utarimo buragoye ariko nigiramo nibindi byinshi binkomeza”

Junior yasoje agira ati:”Burumwe aba afite uko abyumva gusa ntanumwe wabyumva uko mbyumva nkuko ntakumva uko biyumva”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru avuga ko Meddy asigaye akubitwa n’umugore we yishakiye akomeje kuba Kimomo

Imyaka ni imibare; umwana w’imyaka 12 yashyingiranwe n’umusaza w’imyaka 77