in

Umuzamu w’ikipe ya Espagne yavuze amagambo akomeye kuri mugenzi we w’ikipe ya Suisse

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Espagne n’ikipe ya Suisse ni umukino warangiye ikipe ya Espagne yegukanye intsinzi kuri penalties 3 kuri 1 y’ikipe ya Suisse. Ni mu mikino ya UEFA EURO 2020 kuri ubu igeze muri 1/4 cy’irangiza.

Nyuma y’uyu mukino, Unai Simon, umuzamu w’ikipe ya Espagne yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino (Star of the match) gusa amagambo uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yatangaje nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo yakoze benshi ku mutima. Yagize ati « This award, if I had to give it out, I’d have given it to Sommer. He had a great game ». Ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Iyaba byashobokaga ko ntanga iki gihembo nahawe nk’umukinnyi witwaye neza; nagiha umuzamu Sommer ( w’ubusuwisi bari bahanganye) kuko yagize umukino mwiza ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zirahenze cyane! Dore imodoka abaherwe b’i Kigali basigaye bagendamo n’agaciro kazo

Wa mufana w’ikipe y’Ubusuwisi uherutse guca ibintu yongeye gukora agashya muri stade ubwo ikipe ye yatsindwaga