in

Umuzamu wa Argentina yongeye gutoneka inkovu ziri ku mitima y’abafana b’Ubufaransa

Emiliano Martinez umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Argentina yongeye gutoneka inkovu z’Abafaransa ubwo yishushanyagaho ishusho y’igikombe cy’isi ku kaguru.

Martinez yishushanyijeho tatuwaje y’igikombe cy’isi

Nyuma y’uko Argentina itwaye igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2, umuzamu wa Argentina wakoze akazi gakomeye muri uwo mukino yaje gukora ibikorwa byababaje Abafaransa harimo kugendana igipupe gifite ishusho ya Mbappe ndetse no gusaba bagenzi be gufata umunota wo keibuka Mbapee.

Noneho Emiliano Martinez yongeye kubabaza Abafaransa ubwo yishushanyagaho ishusho y’igikombe cy’isi ku kuguru kwe ku iburyo, uku kuguru n’iko Martinez yakoresheje akuramo igitego ku munota wi 123 ubwo Kolo Muani yateraga ishoti riremereye ariko Martinez agatega ukuguru umupira akawukuramo.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe mu buryo butangaje

Umunyamakuru wa RBA yasezeranye n’umukunzi we (video)