in

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe mu buryo butangaje

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori yanyagiye bikomeye ikipe ya Nyagatare WFC ibitego 16-0, mu mikino y’icyiciro cya kabiri.

Iyi kipe ya Rayon Sports WFC ikomeje guca ibintu nyuma yo gukomeza gutsinda amakipe atandukanye n’ambabazi ishyizemo cyane ko n’abakinnyi ifite yaguze ni abakinnyi bakomeye kandi bakora ikinyuranyo kurusha andi makipe bihanganye muri iki cyiciro.

Ibi bitego ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze, Imanizabayo waguzwe avuye muri AS Kigali WFC afitemo ibitego 7, byatumye agira ibitego 13 mu mikino 3 ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri amaze gukinira ikipe ya Rayon Sports WFC. Ntabwo ariwe gusa wafashije iyi kipe gutsinda ibi bitego ahubwo harimo igitego cya Andersene, Chance, 3 byatsinzwe na Sifa, Rosine wiswe Mbappe, Scolastique yatsinze 2 ndetse na Dolice.

Iyi kipe ya Rayon Sports WFC ikomeje kwerekana imbaraga zikomeye mu mikino itatu, iyi kipe y’abagore imaze gutsinda ibitego 33, harimo ibitego 16 yatsinze Gatsibo WFC, igitego 1 yatsinze Bridge WFC ndetse n’ibi 16 imaze gutsinda ikipe ya Nyagatare WFC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutesi Jolly yabyinnye imbyino itangaje benshi bamwibazaho [Video]

Umuzamu wa Argentina yongeye gutoneka inkovu ziri ku mitima y’abafana b’Ubufaransa