in

Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bundimangwara Primary School  riherereye Bubukwanga  mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umwana w’imyaka 13 yari abereye umuyobozi kuri iryo shuri.

Amakuru akavuga ko ku itariki 16 Werurwe 2023 aribwo uyu muyobozi yakoze iki cyaha .ubwo yahamagaraga uyu mwana mu biro bye ,akamubwira ko ashaka kumukuriraho amafaranga y’ishuri ndetse akajya amufasha n’ibindi byangombwa nkenerwa ku ishuri no mu rugo ariko bakagirana umubano wihariye.

Ngo uwo munsi ,uyu muyobozi yahise aha uyu mwana amafaranga 1,500 cy’amashilingi (12,,595 Frw) yagombaga kumuvana ku ishuri akamugeza kuri logi (lodge) iherereye mu mujyi wa Bundibugyo aho yashakaga ko bahurira bakagirana ibihe byiza ,icyakora umwana ahita ajya kubivuga.

Uyu mwana akavuga ko uyu muyobozi yabanje no kumutera ubwoba amubwira ko nagira uwo azumvana ibyabo azamwica,

Kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2023 akaba aribwo uyu muyobozi yatawe muri yombi ,akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bundibugyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knewless yavuze impano iruta izindi zose yahawe mu buzima bwe

Umugabo yatawe mu wa Kajwiga azira ubujuru