in

Umuyobozi wa Gasogi United KNC yahanishijwe gusiba imikino umunani anacibwa amafaranga

Umuyobozi wa Gasogi United KAKOOZA NKURIZA Chales yahainishijwe imikino umunani atagaragara mu mikino anacibwa ampande.

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana MVUKIYEHE Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United, bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana AHISHAKIYE Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

Ibyo bihano byose yafatiwe bihuye no gusiba imikino umunani harimo ibiri isubitse ikindi kandi azatanga amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 FRW).

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yasutse amarira amenye ko uwo yitaga umuterankunga yabyaranye n’umugore we adahari

Abakinnyi batatu ba Entiencelles Fc nabo bahawe ibihano na FERWAFA