in

Abakinnyi batatu ba Entiencelles Fc nabo bahawe ibihano na FERWAFA

Inama ya komisiyo ushinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranyr Kuwa Gatandatu taliki ya 08 Mutarama 2022, yafatiyr ibihano ikipe ya Etincelles Fc ndetse n’abakinnyi bayo aribo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse aba bakinnyi bagaragaje ku mukino ikipe ya Etincelles Fc yakinnyena AS Kigali ku italiki ya 12 Ukuboza 2021.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’ikipe ya Etincelles Fc bararengeye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi Hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire, bityo ikipe yabo ikaba ihanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Iyi Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Entiencelles Fc bararengeye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi Hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakinira imikino ibiri hamwe n’izahabu y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda.

Inama ya komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatatu taliki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles nawe yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana MVUKIYEHE Juvenal nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Gasogi United na Gorilla Fc. Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine atayitabira n’izahabu y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100 000 FRW).

Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana AHISHAKIYR Balthazar ku mukino ikipe abereye Umuyobozi yahuriye mo na Police Fc ku itariki ya 29 Ukuboza 2021, bityo akaba akaba ahanishijwe guhagarikwa Indi mikino ine mu mupira wa maguru isubitsweho imikino ibiri n’izahabu y’ibihumbi mirongo itanu yose y’amafara nga y’u Rwanda (50 000 FRW).

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi wa Gasogi United KNC yahanishijwe gusiba imikino umunani anacibwa amafaranga

Biteye ubwoba: yasanzwe yapfuye akikijwe n’inzoka 125 z’inkazi