in

Umuyobozi wa APR FC nyuma yo kwishongora kuri Rayon Sports yahise akorera ikintu gikomeye umukinnyi wari umaze iminsi amutakambira

Afande Mubarakh Muganga uyobora ikipe ya APR FC yatanze imbabazi kuri Nsanzimfura Keddy wari umaze iminsi atakamba kugirango ababarirwe.

Hashize amazi 6 Nsanzimfura Keddy ahawe ibihano n’ikipe ya APR FC kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje akaza no kumanurwa mu Intare FC kugirango abashe kwisubiraho azongere ku garuka yitwara neza.

Uyu musore muri ayo mezi 6 yahanwemo, yagaragaye kenshi arimo asaba imbabazi cyane ikiganiro yakoranye na Radiyo Fine FM yerekanye ibyamubayeho byose ahakana ibyo yashinjwaga bavuga ko asigaye ajya mu busambanyi ndetse no kunywa inzoga zirenze gusa avuga ko yazinywaga gusa yaziretse bitewe nicyo zamukoreye ariko ko atanywaga nyinshi.

Nyuma yuko gutakamba kose, Amakuru YEGOB ifite ni uko ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru umuyobozi wa APR FC Afande Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mama wa Nsanzimfura Keddy ndetse n’uyu mukinnyi, Keddy yongera gutakamba arira cyane ariko uyu muyobozi aza Kuca inkoni izamba ababarira uyu mukinnyi ndetse akaba aratangira imyitozo uyu munsi n’abandi.

Keddy yemera ko yatengushye APR FC ariko yisubiyeho ku buryo bugaragara. Uyu musore abakurikirana umupira w’amaguru ntawushidikanya ko afite ubushobozi bukomeye bwo gufasha APR FC ariko bitewe n’imyutwarire ye benshi bari baramukuyeho amaboko, gusa ashobora kugaruko mu bihe bye yari arimo.

Ibi bibaye nyuma yuko ikipe ya APR FC ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, itsinze ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona igitego 1-0 bihita bibaha kwicara ku mwanya wa 3 bari bariho n’amanota 27 irushwa inota 1 na Rayon Sports yakuwe ku mwanya wa mbere na AS Kigali.

Uyu mukino urangiye, uyu muyobozi wa APR FC yatangaje abantu asabira umutoza wa Rayon Sports ko atakirukanwa ahubwo bamureka kuko ari rwo rwego bariho.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Dore tumwe mu dushya twakurwaza imbavu abanya-Argentine bakoreye mu rwambariro nyuma yo kwegukana igikombe

Urukundo rukomeje kugurumana hagati ya Zari n’umusore wamwihebeye (amafoto)