in

Itariki nk’iyi nibwo Patrick Mafisango yitabye Imana habura amasaha make ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi

Ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi 2012 umukinnyi mpuzamahanga w’Amavubi wakiniraga Simba yo muri Tanzaniya Patrick Mafisango, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka habura amasaha make ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Patrick Mafisango wakiniraga Simba SC yo muri Tanzaniya, akaba kandi yari n’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana agerageza guhunga umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mugitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2012 ubwo Mafisango yerekezaga iwe atashye avuye mu kabyiniro kitwa Mashala club.

Ptrick Mafisango, umwe mu bakinnyi bari barahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda, yitabye Imana ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda ku ya 17 Gicurasi, aho yari kuza gusanga bagenzi be bo mu ikipe y’Igihugu Amavubi aho yari yarahamagawe.

Uyu mugabo wakundwaga cyane n’abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y’igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’, yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital. Mafisango yapfuye nyuma y’umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y’igihugu dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013 n’icy’isi 2014.

Mafisango wari warahawe akabyiniriro ka Patriote yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC. Uyu mukinnyi kandi yigeze kwambara igitambaro cya Kapiteni mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwakinaga n’ikipe ya Zambiya.

Patrick Mafisango yitabye Imana afite imyaka 32 y’amavuko, Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi n’ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yongeye kunyuza umweyo muri Gasogi United! Abandi bakinnyi 4 basezerewe icyarimye muri Gasogi

Nyamukandagiramukibuga yatangiye kujya ku isoko! APR FC irifuza rutahizamu wamaze kubengukwa na Simba SC