in

Agira ubushake ariko ntabasha gutera akabariro! Umusore aratabaza nyuma yaho agiye kwisiramuza birangira abazwe nabi bimugiraho ingaruka

Umuturage witwa Bicamumpaka Jean wo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka ho mu kagari ka Gitaraga arasaba ubuvugizi nyuma yaho agiye kwisiramuza kwa muganga, maze bamubaga nabi birangira ubugabo bwe butongeye guhaguruka.

Byabaye mu mwaka wa 2012, ubwo Jean yajyaga kwisiramuza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, maze basoje ku mubaga, abura imbaraga zimuhagurutsa abaganga bamubwira ko amaraso adatembera neza mu gitsina, bigatuma agira ubushake bwo gutera akabariro ariko ikanga kweguka.

Muri 2023, Bicamumpaka Jean yandikiye Minisitiri y’ubuzima maze bamufasha kujya kwivuza mu Buhinde, gusa agezeyo bamubwira azasubirayo nyuma y’amazi 3.

Amezi 3 ashize, Jean ntiyafashijwe gusubirayo, none arasaba ubuvugizi doreko byabaye afite imyaka 28 ubwo yari amaze gufata irembo, uwo mukobwa yahise amwanga.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugiraneza Jea Baptiste Migi yavuze ko bakoreshaga amarozi ariko ntibagire icyo bageraho

Kubura inota rimwe uba watsinzwe ! Hamenyekanye amanota bisaba kugirango utsindirire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku bantu bazajya bakorera mu Busanza