in

Kapiteni w’Amavubi, Djihad BIZIMANA agiye kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina mu irushanwa rya Uefa Europe League ahanganye n’amakipe nka Chelsea, AS Roma ndetse n’andi akomeye i Burayi

Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yabonye itike yo kuzakina UEFA Europa League mu mwaka utaha.

Iyo shampiyona igeze ku munsi wa 28 aho FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54, ebyiri za mbere ni Shakhtar Donetsk na Dynamo Kyiv zitayoroheye.

Djihad BIZIMANA ni umwe mu bakinnyi bayifashije cyane mu kibuga hagati kuva yayigeramo muri Nyakanga 2023, kuko yakinnye imikino 27 muri 28 ya Shampiyona.

Kryvbas Kryvyi Rih izahera imikino yayo ya UEFA Europa League mu ijonjora rya gatatu aho izabanza guhatanira itike yo gukina irushanwa ry’amakipe meza i Burayi. Bizimana agiye kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye muri iri rushanwa kuva ryahindurirwa izina mu 2009.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kubura inota rimwe uba watsinzwe ! Hamenyekanye amanota bisaba kugirango utsindirire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku bantu bazajya bakorera mu Busanza

“Munkubite mukanya maze kurya” Amashusho y’umwana muto usaba iwabo ko bamukubita amaze kurya kubera amakosa yari amaze gukora akomeje gukora ku mitima ya benshi -AMASHUSHO