in

Mugiraneza Jea Baptiste Migi yavuze ko bakoreshaga amarozi ariko ntibagire icyo bageraho

Mugiraneza Jea Baptiste “Migi” umutoza wungurije mu ikipe ya Musanze FC,yemeye ko yakoresheje amarozi ubwo yari umukinnyi, ariko nta musaruro byatanze , avuga ko ari imyumvire ipfuye idakwiye no guhabwa agaciro , ndetse yemeza ko uburozi bwa mbere ari imyitozo n’ikinyabupfura.

Bimwe mubyo yagiye avugwaho harimo no gukoresha amarozi, gusa we mu mvugo ze avuga ko nubwo ikipe ya KMC yo muri Tanzania ya yakoresheje ubwo ya yikiniraga , nta musaruro byabahaye.

Mu magambo ye Migi yagize ati ” Nibyo Koko ibyo bintu mu mupira w’amaguru biravugwa cyane , ariko njyewe sinemeranya nabavuga ko byo bintu bigira akamaro kubiva mu mukino , njyewe nagize amahirwe yo gukina muri Shampiyona ya Tanzania, ni Shampiyona bivugwa cyane kandi babyemera cyane ,ariko aka kanya ukaba wakwibaza ngo ikipe y’igihugu ya Tanzania igera he ? nizo za Young na Simba ko zitaratwara ibikombe byo muri Africa ? , kandi wumva ko ari abantu bari hejuru cyane muri ibyo bintu” .

Kuriwe yavuze ko ubwo yari mu ikipe ya KMC muri Tanzania, bakoreshaga amarozi ariko ntacyo byabamariye , Ati” Njyewe ntabwo mbyemera ,ibyo bintu ntabwo bibaho ,ntabwo nemeranya n’abavuga ko bikora kuko mfite ingero nyinshi ,nko muri Tanzania nakinnyeyo, hari amakipe amwe namwe yabikoreshaga , harimo na KMC nakiniraga ariko nta kintu na kimwe twagezeho , nta narimwe twigeze dutwara igikombe , numva yuko ni imyumvire ipfuye ntabwo ibyo bintu aribyo , nta nubwo bibaho njyewe simbyemera ”

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yatangiye iperereza kuri Dj Brianne na mugenzi we Djihad

Agira ubushake ariko ntabasha gutera akabariro! Umusore aratabaza nyuma yaho agiye kwisiramuza birangira abazwe nabi bimugiraho ingaruka